IMIKINO

Al Hilal Benghazi yitegura guhura na Rayon Sports yisasiye agakipe

Ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya yaraye isezereye Kakamega Homeboyz yo muri Kenya iyitsinze ibitego 4-1 nyuma yo kunganya 0-0 muri Kenya mu mukino ubanza.

Iyi ntsinzi iremereye gutya,n’umuburo ukomeye kuri Rayon Sports ihanzwe amaso na benshi muri iri rushanwa rya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe ya Al Hilal itazwi cyane mu mikino nyafurika,yaraye igaragaje ko ari ikipe ikomeye kuko kunyagira Kakamega itari mbi muri aka karere ari ikigaragaza ko ikomeye.

Ibitego 4 bya Al Hilal Benghazi byatsinzwe na Kevin EZE Ifeanyi watsinze bibiri birimo ishoti rikomeye yatereye kure mu gihe Osama Belaid na Kelvin Andoh bashyizemo ibindi.Icya Kakamega cyatsinzwe na Moses Mudavadi.

Rayon Sports itarakinnye ijonjora ry’ibanze kubera icyubahiro yihesheje ubwo yaherukaga muri iri rushanwa,yahawe ubutumwa ko igomba kwitegura ishishikaye cyane kuko Al Hilal ikomeye.

Rayon Sports ifite amahirwe ko ariyo izabanza gusohoka kuko umukino wa mbere uzaba hagati ya tariki 15-17 Nzeri,ukazabera kuri Benina Martys Stadium.

Izakira uwo kwishyura uzaba hagati ya 29/9 – 1 Ukwakira,umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Kimwe mu byagaragaye muri uyu mukino wa Al Hilal na Kakamega nuko iyi kipe yo muri Libya ikomeye mu busatirizi ku buryo urangaye yagutsinda byinshi kandi mu mikino nyafurika uba ugomba kwitondera kwinjizwa igitego.

Rayon Sports igomba kwita ku bwugarizi bwayo kuko umukino ubanza izahura n’akazi gakomeye imbere y’abanya Libya bazi gukinira ku matara cyane.

Ikindi ubusatirizi bwayo bukwiye kuba bumeze neza kurusha uko bwari bumeze kuri iki cyumweru bakina na Gorilla FC.

Ikipe izatsinda hagati ya Rayon Sports na Al-Hilal Benghazi izahita ibona itike yo gukina amatsinda ya Caf Confederation Cup.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

7 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago