MU MAHANGA

Zimbabwe: Chamisa uherutse kuba uwa kabiri mu matora yashinje Perezida Emmerson kwibirwa amajwi

Umunyapolitiki Nelson Chamisa utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe, waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya perezida, yashinje Perezida Emmerson Mnangagwa kwiba ubutegetsi binyuze mu matora.

Chamisa, w’imyaka 45, ni umukuru w’ishyaka CCC (Citizens Coalition for Change). Yavuze ko ibyavuye mu matora yo ku wa gatatu ushize byatangajwe n’akanama k’amatora ari ikinamico.

Yavuze ko indorerezi z’amatora zavuye mu mahanga na zo zageze ku mwanzuro nk’uwo.

Ntibitunguranye kuba aya matora birangiye abayemo impaka.

Emerson Mnangagwa yongeye gutorerwa kuyobora Zimbabwe

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Harare, Chamisa, wagize amajwi 44% mu gihe Mnangagwa yagize 52.6%, yashinje akanama k’amatora gutangaza ibyavuye mu matora bitari ukuri.

Kugeza ubu Chamisa nta gihamya yari yatanga y’ibyo birego bye. Afite igihe kitarenze icyumweru ngo abe yamaze kugeza mu rukiko ikirego cye.

Chamisa yavuze ko hazaba impinduka muri Zimbabwe, ishyaka ZANU–PF rya Mnangagwa ryabishaka cyangwa ritabishaka – yavuze ko atazategereza indi myaka itanu (ahateganyijwe kuba andi matora).

Mnangagwa, w’imyaka 80, yapfobeje ibivugwa n’abanyamahanga banenze ayo matora, ashimangira ko amatora yo muri Zimbabwe yabaye mu mucyo.

Zimwe mu ndorerezi – zirimo n’izo muri Afurika y’amajyepfo – zavuze ko ayo matora atageze ku kigero gisabwa ku rwego mpuzamahanga ndetse n’igisabwa n’itegekonshinga rya Zimbabwe.

Mnangagwa ari ku butegetsi kuva mu 2017, nyuma y’ihirikwa ry’uwahoze ari Perezida w’igihe kirekire wa Zimbabwe Robert Mugabe, wapfuye mu 2019.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago