INKURU ZIDASANZWE

Kazungu wiyemerera ibyaha byo kwica abantu 14 yasabiwe 30 y’agateganyo n’urukiko

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 no kwica abantu 14 urw’agashinyaguro afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha 10 birimo kwica umuntu biturutse ku bushake.

Yagaragaje ko kuba Kazungu we ubwe yariyemereye ibyaha byose aregwa kandi bikaba bifite uburemere nabyo byatumye aba afunzwe iminsi 30 y’agategabyo.

Abantu benshi bari baje ku bwinshi bashaka kumenya umwanzuro w’urukiko ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abagera kuri 14 urw’agashinyaguro.

Kazungu Denis yageze mu rukiko arinzwe bikomeye ndetse n’ubushinjacyaha burahari.

Igihe cyari giteganijwe cy’isomwa ry’urubanza rwa Kazungu Denis ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo cyarenzeho iminota myinshi.

Icyumba nimero 1 cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyari kirinzwe n’abapolisi babiri bafite imbunda.

Itangazamakuru mpuzamahanga n’irikorera ku rubuga nkoranyambaga rwa ’YouTube’ nibo bari biganje mu bakurikiranye isomwa ry’uru rubanza.

Mbere gato yo gutangira isomwa ry’urubanza mu cyumba cy’urukiko hinjiye umugabo wavugaga mu ijwi riranguruye agira ati ” Ni munyereke uwo Kazungu wishe mushiki wanjye.”

Polisi yahise imusohora hanze hanyuma urukiko rutangira gusoma umwanzuro.

Kazungu ufite iminsi 5 yo kujuririra iki cyemezo ntacyo yavuze imbere y’umucamanza.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago