RWANDA

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla Fc bwajyanywe mu nkiko

Djafari wakiniraga Gorilla FC biravugwa ko, yiyambaje ubutabera ngo arenganurwe ku karengane yagiriwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Abinyujije muri G&G Advocates ikunze kuburanira abakinnyi, Uwizeye Djafari ukina mu kibuga hagati, yatanze ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arega ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC bwasheshe amasezerano mu buryo butubahirije amategeko nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikirego.


Uwizeye Djafari yageze mu ikipe ya Gorilla FC tariki 18 Kanama, ubwo yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri ari umukozi wayo. Ntabwo aya masezerano yaje kubahirizwa, kuko nyuma y’umwaka umwe w’imikino yaje guhabwa urwandiko rumusezerera mu kazi atabwiwe impamvu ndetse nta n’ibiganiro bagiranye.


Uyu mukinnyi ukina imbere ya ba myugariro, yandikiye FERWAFA nk’uko bigaragara mu nyandiko, asaba indishyi zituruka ku gusesa amasezerano binyuranyije n’amategeko.


Uwizeye Djafari yageze mu ikipe ya Gorilla FC avuye muri Espoir FC ubwo yari azanwe na Gatera Musa wamotozaga no muri Espoir FC, akaba yaranyuze no mu makipe arimo Gicumbi FC na Amagaju FC.


Urwandiko Uwizeye Djafari binyuze mu bamuhagarariye mu mategeko, yajyanye muri FERWAFA.

Uwizeye Djafari bivugwa ko yagize ikibazo cy’imvune ubwo umwaka w’imikino 2022-23 watangiraga, bigatuma Gorilla FC ihitamo kumukura mu mibare.

Urwandiko Gorilla FC yandikiye Uwizeye Djafari imusezerera ndetse inamwemerera kwishakira indi kipe

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

4 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

5 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

5 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

5 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

5 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

6 days ago