Perezida Dr. Hage Geingob wayoboraga Igihugu cya Namibia yapfiriye mu bitaro i Windoek afite imyaka 82.
Visi Perezida wa Namibia, Nangolo Mbumba yavuze ko Perezida Dr. Hage ko saa 00:04 ku wa 4 Gashyantare 2024 ari bwo yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yavurirwaga n’itsinda rye ry’abaganga.
Yavuze ko Perezida Dr. Hage yitabye Imana iruhande rwe hari umugore we n’abana be yakundaga cyane.
Geingob yagiye ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2015 aho ubu yayoboraga manda ya kabiri nka Perezida watowe.
Uyu mutegetsi yanabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1990 kugeza mu 20002 ku ngoma ya Perezida Sam Nujoma.
Mu bihe bitandukanye uburwayi ntibwamworoheye aho ku wa 8 Mutarama 2024, yatangaje ko abaganga basanze arwaye kanseri.
Nyuma ku wa 25 Mutarama 2024 yagiye kwivuriza kanseri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaruka muri Namibia ku wa 30 Mutarama.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…