INKURU ZIDASANZWE

M23 yafunze umuhanda uhuza Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru

Amakuru aremeza ko umutwe wa M23 ugenzura umuhanda uhuza Intara za Kivu zombi nyuma yo kwigarurira i Shasha akaba ari nabwo bwa mbere aba barwanyi bageze ku kiyaga cya Kivu.

Kuva ku wa Gatandatu, umutwe wa M23 uragenzura uduce twa Kirotshe, Shasha, Kihindo, Kituva, Bukobati na Nyamubingwa.

Ni mu gihe abaturage b’i Sake batangiye gukuramo akabo karenge bagerageza guhungira mu Mujyi wa Goma.

Bamwe mu bashyigikiye M23 bashyize ku rubuga rwa X videwo, igaragaramo abarwanyi ba M23 bari Shasha, ndetse abaturage bumvikana bavuga ko “bakijijwe ingabo za Leta zisahura imitungo yabo.”

M23 yafunze umuhanda uhuza Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru

Abaturage bo muri biriya bice baremeza ko bidashoboka kuva Minova ngo ugere Sake cyangwa Goma.

Abo baturage bavuga ko kugeza ubu nta muhanda numwe Goma isigaje wo kuyigemurira kuko yose yafunzwe n’abarwanyi ba M23.

Umwe mu Banyamakuru bakorera mu Burasirazuba bwa Congo yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko M23 ari yo igenzura umuhanda uhuza Kivu Zombi.

Ati ”Abahunga benshi barikuva Shasha, Kituva na Bweramana muri Minova, Ingabo za Leta, SADC n’Abarundi batsinzwe.”

Corneille Nanga uhagarariye ihuriro Alliance Fleuve Congo, yagaragaye yemeza ko M23 yamaze gufata Shasha anasaba abanye-Congo gushyigikira izi nyeshyamba bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.

M23 kandi ishinja ingabo za Leta, iza SADC, iz’u Burundi, FDLR n’imitwe y’inyeshyamba ikorana na Leta kurashisha imbunda nini, indege z’intambara, na drones mu duce dutuwe cyane n’abasivili.

Inyeshyamba zivuga ko aho zafashe nta guhagarika urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu, zigasaba abaturage bahunze gutahuka.

Ingabo za Congo ntacyo ziratangaza ku ifungwa ry’umuhanda Sake-Minova n’ifatwa rya Shasha ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago