Perezida wa Namibia yapfuye azize uburwayi

Perezida Dr. Hage Geingob wayoboraga Igihugu cya Namibia yapfiriye mu bitaro i Windoek afite imyaka 82.

Visi Perezida wa Namibia, Nangolo Mbumba yavuze ko Perezida Dr. Hage ko saa 00:04 ku wa 4 Gashyantare 2024 ari bwo yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yavurirwaga n’itsinda rye ry’abaganga.

Yavuze ko Perezida Dr. Hage yitabye Imana iruhande rwe hari umugore we n’abana be yakundaga cyane.

Perezida wa Namibia Hage Geingob yapfuye nyuma y’indwara yamaranye y’igihe kirekire

Geingob yagiye ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2015 aho ubu yayoboraga manda ya kabiri nka Perezida watowe.

Uyu mutegetsi yanabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1990 kugeza mu 20002 ku ngoma ya Perezida Sam Nujoma.

Mu bihe bitandukanye uburwayi ntibwamworoheye aho ku wa 8 Mutarama 2024, yatangaje ko abaganga basanze arwaye kanseri.

Nyuma ku wa 25 Mutarama 2024 yagiye kwivuriza kanseri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaruka muri Namibia ku wa 30 Mutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *