INKURU ZIDASANZWE

Perezida Kagame yihanganishije abanya-Namibia bapfushije umukuru w’igihugu

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda abinyujije ku rubuga rwe rwa X yanditse ko yihanganisha abanya-Namibia bari mu gahinda ko kuba bapfushije Perezida warusanzwe ayoboye igihugu cyabo.

Muri ubwo butumwa Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije bikomeye cyane mushiki wanjye Kalondo Monica, umuryango n’abaturage ba Namibia kubw’urupfu rw’umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye Perezida Hage Geingob. Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kurwanira kubohora igihugu cya Namibia, gukorera bidacogora abaturage ndetse n’ubwitange yagize muri Afurika Yunze Ubumwe byose bizibukwa mugihe kizaza.”

Dr Hage Geingob arikumwe na Perezida Paul Kagame

Urupfu rwa Dr Hage Geingob warusanzwe ayobora igihugu cya Namibia rwamenyekanye kuri iki Cyumweru nyuma y’uko yaramaze iminsi mike arwariye mu bitaro bya Lady Pohamba i Windoek.

Dr Hage Geingob yapfuye ku myaka 82 y’amavuko azize indwara ya kanseri nyuma yo kuyitangaza mu ntangiriro z’uyu mwaka 2024.

Amakuru yatangajwe na Visi Perezida wa Namibia Nangolo Mbumba yavuze ko ubwo Perezida wa Namibia yitabaga Imana yarikumwe n’umuryango we wose ugizwe n’umugore n’abana be yakundaga cyane.

Nyakwigendera Dr Hage Geingob yarasanzwe afitanye umubano mwiza n’igihugu cy’u Rwanda, akaba yari umwe mu bitabiriye irahira rya Perezida Kagame ubwo yarahiriraga Manda ye ya Kabiri mu mwaka 2017, uretse ibyo mu mwaka 2019 yongeye gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rushimangira umubano w’ibihugu byombi, icyo gihe yanasuye ibikorwa bitandukanye birimo n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Dr Hage Geingob yarasanzwe afitanye umubano mwiza n’u Rwanda

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

5 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

5 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

5 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

6 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

6 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

6 days ago