IMYIDAGADURO

Umuraperi yatawe muri yombi amaze kwegukana ibihembo bitatu muri Grammy Awards

Umuraperi Michael Santiago Render (Killer Mike) nyuma yo gutsindira ibihembo bigera kuri bitatu muri Grammy Awards yaje kugaragara yambitswe amapingu n’abapolisi.

Advertisements

Ni ibihembo bya Grammy Awards byaraye bitanzwe ku nshuro ya 66 mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere, muri Leta ya Los Angeles mu nyubako y’imyidagaduro ya Arena yitwa Crypto.com.

Uyu muraperi ukomoka muri Amerika ufite imyaka 48 y’amavuko yatsindiye igihembo cy’indirimbo nziza mu njyana ya Rap, n’indirimbo nziza yaririmbiye ku rubyiniro mu njyana ya Rap abikesheje indirimbo ye yise ‘Scientist & Engineers’ n’igihembo cya Album nziza.

Nyuma y’icyo gikorwa amaze kwakira ibihembo bye, ntibyatinze kuko abashinzwe umutekano bahise baza bamusohora ahari kubera ibyo birori.

Icyakora Polisi ikorera i Los Angeles ntiyigeze ihita itangaza impamvu y’itabwa muri yombi ry’uyu muraperi gusa amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Hollywood yavuze ko ifatwa rye ntaho rihuriye n’ibihembo byatangwaga ahubwo arikindi ikibazo cyihariye asanzwe akurikiranweho.

Killer Mike ni umwe mu baraperi bagiye bivanga mu bya politike, dore yagiye agaragaza cyane ko ashyigikiye Bernie Sanders kandi yemeza John Ossoff na Rafael Warnock nk’abasenateri bashyigikiye demokarasi muri Leta ya Georgia agace nawe akomokamo.

Amashusho:

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago