Umuraperi yatawe muri yombi amaze kwegukana ibihembo bitatu muri Grammy Awards

Umuraperi Michael Santiago Render (Killer Mike) nyuma yo gutsindira ibihembo bigera kuri bitatu muri Grammy Awards yaje kugaragara yambitswe amapingu n’abapolisi.

Ni ibihembo bya Grammy Awards byaraye bitanzwe ku nshuro ya 66 mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere, muri Leta ya Los Angeles mu nyubako y’imyidagaduro ya Arena yitwa Crypto.com.

Uyu muraperi ukomoka muri Amerika ufite imyaka 48 y’amavuko yatsindiye igihembo cy’indirimbo nziza mu njyana ya Rap, n’indirimbo nziza yaririmbiye ku rubyiniro mu njyana ya Rap abikesheje indirimbo ye yise ‘Scientist & Engineers’ n’igihembo cya Album nziza.

Nyuma y’icyo gikorwa amaze kwakira ibihembo bye, ntibyatinze kuko abashinzwe umutekano bahise baza bamusohora ahari kubera ibyo birori.

Icyakora Polisi ikorera i Los Angeles ntiyigeze ihita itangaza impamvu y’itabwa muri yombi ry’uyu muraperi gusa amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Hollywood yavuze ko ifatwa rye ntaho rihuriye n’ibihembo byatangwaga ahubwo arikindi ikibazo cyihariye asanzwe akurikiranweho.

Killer Mike ni umwe mu baraperi bagiye bivanga mu bya politike, dore yagiye agaragaza cyane ko ashyigikiye Bernie Sanders kandi yemeza John Ossoff na Rafael Warnock nk’abasenateri bashyigikiye demokarasi muri Leta ya Georgia agace nawe akomokamo.

Amashusho:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *