INKURU ZIDASANZWE

Gisagara: Birakekwa ko batatu bapfuye barozwe

Mu Mudugudu umwe wo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara haravugwa inkuru mbi y’urupfu rw’abantu batatu bapfuye by’amarabira, bikavugwa ko bashobora kuba bararozwe. Babiri muri bo bakomoka mu muryango umwe.

Abaturage bo mu Isibo yo mu Mudugudu wa Karama mu Kagari ka Mamba mu Murenge wa Mamba aho byabereye babwiye RADIOTV10 ko hari abantu barwara mu buryo budasobanutse bagahita bapfa.

Bavuga ko abo bantu baba banyoye ibinyobwa mu birori mu baturanyi, bagatanga urugero rw’abantu batatu bo mu Isibo imwe baherutse gupfa barimo babiri bo mu muryango umwe.

Umuturage umwe yeruye avuga ko hari abarozi baba mu gace atuyemo.

Ati: “ Ni abarozi, none se umusaza wanjye ko yagiye kuvumba atarwaye nyuma akaba arapfuye, ni amarozi, amaze gupfa undi na we wo mu muryango yahise apfa, ndetse n’umwana wa Mudugudu.”

Undi mugore wapfushije umugabo nawe avuga ko ari amarozi abantu barogwa n’abaturanyi.

Yagize ati “…Ni ukuri sinakubwira ngo umugabo wanjye naramurwaje, uwo munsi yafashwe twamujyanye kwa muganga saa yine z’ijoro, saa tatu za mu gitondo yari yamaze gupfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba Eugene Manirarora avuga ko ibintu by’amarozi bitari bisanzwe muri uyu Murenge ayobora.

Yirinze guhamya ko abapfa bazira uburozi.

Ati: “Icyo twe twavuga twabashije kumenya kuri ibyo, ni uko abo bantu batatu bavuga bapfiriye umunsi umwe harimo umusore umwe wakoze impanuka ari muri siporo, uwo nguwo apfira rimwe n’umusaza bavuga ko yari yanyoye aho yari yagiye mu bukwe ndetse n’undi wo mu muryango we.

Asobanura ko impamvu batabifashe mu buryo bwa rusange ari uko umwe yazize igare undi akazira kunywa.

Gitifu Manirarora avuga ko iby’amarozi ari ibivugwa n’abaturage bumva ngo umuntu yapfuye bagacyeka ko yorozwe ariko nta gihamya.

Abaturage batatu bo mu Akarere ka Gisagara barakekwaho gupfa barozwe/ Ifoto@RADIOTV10

Emmy

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

11 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

11 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago