Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) ryatesheje agaciro ubwegure bwa perezida waryo, Samuel Eto’o Fils wari wanditse ibaruwa isezera ku nshingano ze.
Abagize komite nyobozi ya FECAFOOT bateraniye i Yaoundé ku wa mbere kugira ngo basuzume umusaruro w’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika, nibo banze ubwegure bwa Samuel Eto’o wari wifuje gusezera.
Ni umwanzuro yari yafashe nyuma y’aho ikipe y’igihugu isezerewe na Nigeria muri ⅛ cy’imikino y’Igikombe cya Afurika.
Samuel Eto’o wabiciye bigacika muri ruhago yo ha mbere, yaherukaga gutanga icyifuzo cyo kwegura ku nshingano zo gukomeza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) inshingano yatorewe kuya 11 Ukuboza 2021.
Ikipe ya Cameroon ntiyabashije kugera kure mu gikombe cy’Afurika nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na Nigeria mu mukino washyize akadomo mu rugendo ry’igikombe cy’Afurika cyakiriwe n’igihugu cya Côte d’Ivoire.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…