Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) ryatesheje agaciro ubwegure bwa perezida waryo, Samuel Eto’o Fils wari wanditse ibaruwa isezera ku nshingano ze.
Abagize komite nyobozi ya FECAFOOT bateraniye i Yaoundé ku wa mbere kugira ngo basuzume umusaruro w’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika, nibo banze ubwegure bwa Samuel Eto’o wari wifuje gusezera.
Ni umwanzuro yari yafashe nyuma y’aho ikipe y’igihugu isezerewe na Nigeria muri ⅛ cy’imikino y’Igikombe cya Afurika.
Samuel Eto’o wabiciye bigacika muri ruhago yo ha mbere, yaherukaga gutanga icyifuzo cyo kwegura ku nshingano zo gukomeza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) inshingano yatorewe kuya 11 Ukuboza 2021.
Ikipe ya Cameroon ntiyabashije kugera kure mu gikombe cy’Afurika nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na Nigeria mu mukino washyize akadomo mu rugendo ry’igikombe cy’Afurika cyakiriwe n’igihugu cya Côte d’Ivoire.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…