Ubwegure bwa Samuel Eto’o bwateshejwe agaciro

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru  muri Cameroon (FECAFOOT) ryatesheje agaciro ubwegure bwa perezida waryo, Samuel Eto’o Fils wari wanditse ibaruwa isezera ku nshingano ze.

Abagize komite nyobozi ya FECAFOOT bateraniye i Yaoundé ku wa mbere kugira ngo basuzume umusaruro w’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika, nibo banze ubwegure bwa Samuel Eto’o wari wifuje gusezera.

Ni umwanzuro yari yafashe nyuma y’aho ikipe y’igihugu isezerewe na Nigeria muri ⅛ cy’imikino y’Igikombe cya Afurika.

Samuel Eto’o wabiciye bigacika muri ruhago yo ha mbere, yaherukaga gutanga icyifuzo cyo kwegura ku nshingano zo gukomeza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) inshingano yatorewe kuya 11 Ukuboza 2021. 

Samuel Eto’o asanzwe ari Perezida wa FECAFOOT

Ikipe ya Cameroon ntiyabashije kugera kure mu gikombe cy’Afurika nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na Nigeria mu mukino washyize akadomo mu rugendo ry’igikombe cy’Afurika cyakiriwe n’igihugu cya Côte d’Ivoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *