Perezida w’igihugu cya Cote d’Ivoire Alassane Ouattara yahaye agahimbazamusyi gatubutse abakinnyi b’ikipe y’igihugu n’abatoza baheruka kwegukana Igikombe cya Afurika bakiriye.
Kwishimira intsinzi kw’abakinnyi ba Cote d’Ivoire byakomeje kuri uyu wa kabiri nyuma y’aho iki gihugu cyegukanaga igikombe cy’Afurika mu karasisi kari kahuruje imbaga mu mihanda.
Nyuma yaho abakinnyi, abatoza bakiriwe n’umukuru w’igihugu, Alassane Ouattara, mu ngoro ya Perezida.
Inzovu zatwaye igikombe cya Afurika mu 2023, zahawe imidari na Ouattara kandi buri wese mu bagize ikipe yahawe impano y’amafaranga.
Mu cyubahiro cy’igihugu, abayobozi b’ikipe bahawe ipeti rya Komanda, mu gihe abatoza n’abakinnyi bahawe irya Chevalier n’irya ofisiye.
Mu gahambazamusyi kahawe ikipe harimo ko buri mukinnyi wese yahawe ibihumbi 82,000 by’amadolari n’inzu yo kubamo ya $82,000.
Umutoza Emerse Fae we ku giti cye yahawe $164,000.
Cote d’Ivoire yavuye mu matsinda bigoranye, yatwaye igikombe cy’Afurika yakiriye itsinze Nigeria ibitego 2-1.
Agahimbazamusyi kahawe abakinnyi n’ikipe mu mayero:
• €150,000 ku mutoza Emerse Faé• €600,000 ku batoza bose• €76,000 buri mukinnyi kongeraho n’inzu nziza [villa].
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…