Perezida wa Côte d’Ivoire yahaye agahimbazamusyi gatubutse ku bakinnyi baherutse kwegukana igikombe cy’Afurika

Perezida w’igihugu cya Cote d’Ivoire Alassane Ouattara yahaye agahimbazamusyi gatubutse abakinnyi b’ikipe y’igihugu n’abatoza baheruka kwegukana Igikombe cya Afurika bakiriye.

Kwishimira intsinzi kw’abakinnyi ba Cote d’Ivoire byakomeje kuri uyu wa kabiri nyuma y’aho iki gihugu cyegukanaga igikombe cy’Afurika mu karasisi kari kahuruje imbaga mu mihanda.

Nyuma yaho abakinnyi, abatoza bakiriwe n’umukuru w’igihugu, Alassane Ouattara, mu ngoro ya Perezida.

Kapiteni Axel ashyikiriza igikombe umukuru w’igihugu

Inzovu zatwaye igikombe cya Afurika mu 2023, zahawe imidari na Ouattara kandi buri wese mu bagize ikipe yahawe impano y’amafaranga.

Mu cyubahiro cy’igihugu, abayobozi b’ikipe bahawe ipeti rya Komanda, mu gihe abatoza n’abakinnyi bahawe irya Chevalier n’irya ofisiye.

Mu gahambazamusyi kahawe ikipe harimo ko buri mukinnyi wese yahawe ibihumbi 82,000 by’amadolari n’inzu yo kubamo ya $82,000.

Umutoza Emerse Fae we ku giti cye yahawe $164,000.

Cote d’Ivoire yavuye mu matsinda bigoranye, yatwaye igikombe cy’Afurika yakiriye itsinze Nigeria ibitego 2-1.

Agahimbazamusyi kahawe abakinnyi n’ikipe mu mayero:

• €150,000 ku mutoza Emerse Faé• €600,000 ku batoza bose• €76,000 buri mukinnyi kongeraho n’inzu nziza [villa].

Abakinnyi bakiriwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu mu rwego rwo gushimirwa
Bahawe n’imidari yishimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *