RWANDA

Rayon Sports na Police Fc zabonye intsinzi ya mbere muri ¼ mu gikombe cy’Amahoro, APR Fc iragorwa

Rayon Sports yari yasuye ikipe ya Vision Fc mu mukino wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro cyo kimwe na Police Fc yakiraga Gorilla Fc, birangira Rayon Sports na Police Fc zitahanye intsinzi.

Ni mu mikino ine ibanza ya ¼ y’igikombe cy’Amahoro yatangiraga kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024.

Uretse umukino umwe wabereye ku itara, imikino itatu ariyo yahuje Rayon Sports na Vision FC, Police Fc na Gorilla Fc, na Bugesera Fc na Mukura Vs zabaye ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa naho uwa APR FC na Gasogi United utangira Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Rayon Sports yabonye intsinzi ya mbere kuri Vision Fc mu gikombe cy’Amahoro

Ku rundi ruhande ikipe y’Ingabo APR Fc yo yananiwe kwikura imbere ubwo yahuraga na Gasogi United bikaza kurangira amakipe yombi agiye miswi.

Ni mugihe kandi Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisir kuri sitade ya Bugesera umukino nawo urangira amakipe yombi yanze kwisobanura anganya 0-0.

Mukura Vs yihagazeho i Bugesera

Umukino wa Rayon Sports na Vision FC wabereye kuri Stade Mumena, aho waje kurangira Rayon itsinze ibitego 2-0, byatsinzwe na Tuyisenge Arsene na Bugingo Hakim.

Naho Ismaira Moro we afasha Police Fc kuyitsindira ibitego 2-0 Gorilla Fc mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Rayon Sports yabonye intsinzi kuri Vision Fc

Umukino waje gukuriraho ni uwa APR Fc na Gasogi united utagize byinshi utanga n’ubwo APR Fc ariyo yagize amahirwe menshi ariko ntabyazwe umusaruro.

Kuko nko ku munota wa 59 usatira 60 Kwitonda Alain Bacca yahawe gutera penaliti ya APR Fc ariko umuzamu amubera ibamba ayikuramo agerageje gusubizamo umupira n’ubundi ayikuramo.

Byari biturutse ku ikosa Karenzi yarakoze, biturutse ku mupira mwiza Apam yaratanze kuri Bacca bikarangira Karenzi awukuyemo n’intoki bagahita batanga penaliti.

APR Fc yakomeje kugerageza ariko biranga, ndetse ikora n’impinduka ku bakinnyi irasimbuza, aho Bacca, Niyomugabo Claude, Bizimana Yanick basohokaga, bagasimburwa na Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Shaiboub kugira ngo barebe ko bataha intsinzi birangira byanze, umukino urangira amakipe aguye miswi.

Christian

Recent Posts

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

10 minutes ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

3 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

23 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

24 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

1 day ago