IMIKINO

Luvumbu watandukanye na Rayon Sports yakiriwe na Minisitiri wa Siporo i Kinshasa

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, Héritier Luvumbu Nziga yamaze kugera mu gihugu avukamo cya RD Congo yakirwa n’intwari.

Luvumbu Nzinga aheruka gutandukana na Rayon Sports bigendanye n’uko yari yahanwe kumara amezi atandatu adakandagira mu kibuga kubera kuvanga siporo na politiki.

Minisitiri Kabulo Mwana Kabulo ushinzwe siporo muri RD Congo yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Luvumbu.

Minisitiri wa Siporo muri RDC Kabulo Mwana niwe wakiriye Luvumbu akigera i Kinshasa

Ibi bikomeje kwibazwaho bitewe n’ibyo uyu mukinnyi yakoze hanyuma akakiranwa yombi mu gihugu cye, benshi bakaba batangiye gutekereza ko yaba yari yabitumwe.

Ubusanzwe mu itangazo rimuhagarika mu bikorwa byose bya siporo mu Rwanda ryasohowe na FERWAFA ryanzuye ko Komite yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana igasuzuma ibyo Luvumbu yakoze bafatiye ibihano bingana n’amezi atandatu uyu mukinnyi atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Benshi batangiye kwibaza kuri Luvumbu

Ni igikorwa gihabanye na siporo yakoze ubwo yishimiraga igitego yaratsindiye ikipe ya Rayon Sports bahura na Police Fc mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.

Luvumbu yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago