MU MAHANGA

Abasirikare b’Abarundi batinye kurwana na M23 bafunzwe

Abasirikare b’u Burundi bagera kuri 34 banze kurwana n’umutwe wa M23 mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Congo, boherejwe muri gereza.

Aba basirikare banze kurwana na M23 bakurikiranyweho icyaha cyo kwigaragambya no kwanga kujya mu ntambara.

Abo bafunzwe baturuka mu bigo bya gisirikare bitandukanye, batawe muri yombi ku wa 9 Ukuboza 2023.

Aba basirikare ngo banze kwambara imyambaro ya FARDC no kwivanga n’ingabo za Congo na FDLR.

Bavuze ko bitumvikana kwambikwa impuzankano z’igisirikare cy’ikindi gihugu, ikirenze ngo nta rupapuro rw’ubutumwa boherejwemo bahawe.

Amakuru avuga ko bariya basirikare bagikurwa muri Congo bahise bamburwa ibyo bari bafite byose ku itegeko ry’umukuru w’ibiro bya Gisirikare mu Burundi.

Bamwe muri bo bafungiwe muri Military Police i Bujumbura, abandi bafungiwe ku Muzinda na Muvejuru mu Ntara ya Cankuzo.

Umwe mu bahaye amakuru SOS Media Burundi yavuze ko abo basirikare bakorewe iyica rubozo.

Aba basirikare baherutse kuburanishwa gusa ntihazwi ibihano bahawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Emmy

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago