Abasirikare b’Abarundi batinye kurwana na M23 bafunzwe

Abasirikare b’u Burundi bagera kuri 34 banze kurwana n’umutwe wa M23 mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Congo, boherejwe muri gereza.

Aba basirikare banze kurwana na M23 bakurikiranyweho icyaha cyo kwigaragambya no kwanga kujya mu ntambara.

Abo bafunzwe baturuka mu bigo bya gisirikare bitandukanye, batawe muri yombi ku wa 9 Ukuboza 2023.

Aba basirikare ngo banze kwambara imyambaro ya FARDC no kwivanga n’ingabo za Congo na FDLR.

Bavuze ko bitumvikana kwambikwa impuzankano z’igisirikare cy’ikindi gihugu, ikirenze ngo nta rupapuro rw’ubutumwa boherejwemo bahawe.

Amakuru avuga ko bariya basirikare bagikurwa muri Congo bahise bamburwa ibyo bari bafite byose ku itegeko ry’umukuru w’ibiro bya Gisirikare mu Burundi.

Bamwe muri bo bafungiwe muri Military Police i Bujumbura, abandi bafungiwe ku Muzinda na Muvejuru mu Ntara ya Cankuzo.

Umwe mu bahaye amakuru SOS Media Burundi yavuze ko abo basirikare bakorewe iyica rubozo.

Aba basirikare baherutse kuburanishwa gusa ntihazwi ibihano bahawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *