POLITIKE

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho yitabiriye inama isanzwe y’Inteko Rusange ya 37 y’Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Iyi nama iteganyijwe hagati yo ku wa Gatandatu tariki ya 17 no ku Cyumweru hagati ya 18 Gashyantare uyu mwaka.

Muri iyi nama biteganyijwe ko Perezida Kagame agomba kugeza ku bayitariye raporo igaragaza aho amavugururwa yashinzwe muri AU ageze ashyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame ubwo yageraga i Addis-Abeba

Ni amavugururwa amaze imyaka umunani asabwe kuyobora.

Muri yo harimo ko AU yaharanira kwigira, ku buryo buri gihugu kigomba kujya gitanga 0,2% by’umusoro w’ibicyinjiramo.

Ibyo byakozwe hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100% ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Ikigega cya AU cy’amahoro, kimaze kugeramo miliyoni 400$ ndetse umusanzu w’ibihugu by’ibinyamuryango nawo ukomeje gutangwa nk’uko biteganywa.

Kugira ngo AU ibashe kugera ku ntego, yabanje kumva ko hakenewe uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byayo, nyamara muri icyo gihe, yari ibeshejweho n’imisanzu itangwa n’ibihugu hamwe n’abaterankunga buri mwaka.

Imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu muri Ethiopia

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago