Perezida Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho yitabiriye inama isanzwe y’Inteko Rusange ya 37 y’Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Iyi nama iteganyijwe hagati yo ku wa Gatandatu tariki ya 17 no ku Cyumweru hagati ya 18 Gashyantare uyu mwaka.

Muri iyi nama biteganyijwe ko Perezida Kagame agomba kugeza ku bayitariye raporo igaragaza aho amavugururwa yashinzwe muri AU ageze ashyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame ubwo yageraga i Addis-Abeba

Ni amavugururwa amaze imyaka umunani asabwe kuyobora.

Muri yo harimo ko AU yaharanira kwigira, ku buryo buri gihugu kigomba kujya gitanga 0,2% by’umusoro w’ibicyinjiramo.

Ibyo byakozwe hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100% ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Ikigega cya AU cy’amahoro, kimaze kugeramo miliyoni 400$ ndetse umusanzu w’ibihugu by’ibinyamuryango nawo ukomeje gutangwa nk’uko biteganywa.

Kugira ngo AU ibashe kugera ku ntego, yabanje kumva ko hakenewe uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byayo, nyamara muri icyo gihe, yari ibeshejweho n’imisanzu itangwa n’ibihugu hamwe n’abaterankunga buri mwaka.

Imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu muri Ethiopia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *