UBUZIMA

MINISANTE irubutsa abaturage ko ibicurane biriho bitandukanye na COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahumurije abaturage bibwira ko inkorora n’ibicurane bisigaye biriho atari COVID 19 nk’uko bamwe babitekereza.

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda kuri iki kibazo cy’ibicurane, abenshi bari kwitiranya na Covid-19 yihinduranyije, zivuga ko ubusanzwe muri aya mezi mu ntangiriro z’umwaka no mu mpera zawo iyi ndwara y’inkorora n’ibicurane ikunze kwibasira abantu ikaba inandura, nkuko bivugwa na Julien Mahoro Niyingabira umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima.

Ati “bakwiye kumenya ko ari uburwayi bwandura, mu gihe umuntu yumva afite ibimenyetso akirinda kubukwirakwiza mu bandi bantu ariko mu gihe ibimenyetso bije bikarishye umuntu akaremba ni ngombwa ko umuntu ajya kwa muganga kugirango abaganga babashe gufasha kuvura ibyo bimenyetso bidakomeza”.

Bamwe mu baturage bakaba bavuga ko inkorora n’ibicurane bihari cyane ndetse bamwe bakaba bavuga ko banayirwaye bakaba barabanje kuyitiranya na Covid-19 ariko bajya kwa muganga bagasanga ni inkorora n’ibicurane.

Inzego z’ubuzima zikaba zimara impungenge abaturage kuko bahora bakora ubushakashatsi ngo barebe niba ntacyorezo gishobora kwaduka kikabangamira abanyarwanda, ikindi kandi bakaba barafashe ibipimo binyuranye bagasanga ari ibicurane bisanzwe.

Julien Mahoro akomeza agira ati “nubwo ibimenyetso bishobora kuza bimeze kimwe ariko ibipimo dupima bifite icyo bitugaragariza ku bijyanye n’ibicurane bikagira n’icyo bitugaragariza kubijyanye na covid, icyo twabonye mu myaka 3 ishize cyazamutse ni ibicurane, ntabwo guhuza ibimenyetso bivuga ngo ni covid yaje, turamara abantu impungenge ko atari ubwoko bushya bwa covid”.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko ntahantu na hamwe harwariye umurwayi wa covid urwariye mubitaro kubera ko bitabiriye gufata urukingo rwa covid-19 kandi ko kugeza ubu mu bigo nderabuzima imiti ya covid irahari.

Kuri iyi ndwara y’ibicurane n’inkorora imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ukwiyongera kw’iyi ndwara kuko mu bipimo byapimwe byagaragaje ko abayirwaye bangana n’ibihumbi 12, naho mu mwaka ushize bakaba barageraga ku bihumbi 17 bari bayirwaye.

MINISANTE irubutsa abaturage ko ibicurane biriho bitandukanye na COVID-19

Gabriel Uzabakiriho

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago