INKURU ZIDASANZWE

Perezida Biden yashinje urupfu rwa Navalny mugenzi we w’Uburusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, yashinje mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rwa Alexei Navalny utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ni nyuma y’urupfu rwa Navalny w’imyaka 47 y’amavuko aguye muri gereza yari afungiyemo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024.

Uyu mugabo wanengaga cyane Putin n’ubutegetsi bwe yari afunzwe kuva muri 2021, nyuma yo guhamwa ibyaha bitandukanye.

Navalny apfuye mugihe yanengaga Putin

Nyuma y’urupfu rwe umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin, Dmitry Peskov, yavuze gusa ko urupfu rwe “rwamenyeshejwe perezida”, yungamo ko “abaganga bagomba kugira ukuntu babitahura.”

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Perezida Vladimir Putin ari we uri inyuma y’urupfu rwa Navalny.

Yagize ati: “Niba amakuru y’urupfu rwa Navalny ari impamo, ubuyobozi bw’u Burusiya buzabara inkuru yabwo. Ariko ntimugire ikosa mukora. Putin ni we uri inyuma y’uru rupfu”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron we yavuze ko “nta muntu n’umwe ukwiye gushidikanya ku kuba ubutegetsi bwa Putin mu Burusiya ari bubi cyane nyuma y’ibimaze kuba”.

U Bufaransa bwavuze ko Navalny yatanze ubuzima bwe ho ikiguzi ku kuba yarahanganye n’”ikandamiza”, mu gihe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Norvège yavuze ko abategetsi b’u Burusiya bafite uruhare runini mu rupfu rwe.

Muri Kanama 2023, Navalny yahamwe no gushinga no gutera inkunga umuryango w’ubuhezanguni, akatirwa igifungo cy’inyongera cy’imyaka 19.

Yari yaramaze gukatirwa imyaka icyenda ku kurenga ku byari bikubiye mu irekurwa rye ngo arangize igifungo gisigaye ari hanze ya gereza, gukora uburiganya no gusuzugura urukiko.

Christian

Recent Posts

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

1 day ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago