Perezida Biden yashinje urupfu rwa Navalny mugenzi we w’Uburusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, yashinje mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rwa Alexei Navalny utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ni nyuma y’urupfu rwa Navalny w’imyaka 47 y’amavuko aguye muri gereza yari afungiyemo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024.

Uyu mugabo wanengaga cyane Putin n’ubutegetsi bwe yari afunzwe kuva muri 2021, nyuma yo guhamwa ibyaha bitandukanye.

Navalny apfuye mugihe yanengaga Putin

Nyuma y’urupfu rwe umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin, Dmitry Peskov, yavuze gusa ko urupfu rwe “rwamenyeshejwe perezida”, yungamo ko “abaganga bagomba kugira ukuntu babitahura.”

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Perezida Vladimir Putin ari we uri inyuma y’urupfu rwa Navalny.

Yagize ati: “Niba amakuru y’urupfu rwa Navalny ari impamo, ubuyobozi bw’u Burusiya buzabara inkuru yabwo. Ariko ntimugire ikosa mukora. Putin ni we uri inyuma y’uru rupfu”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron we yavuze ko “nta muntu n’umwe ukwiye gushidikanya ku kuba ubutegetsi bwa Putin mu Burusiya ari bubi cyane nyuma y’ibimaze kuba”.

U Bufaransa bwavuze ko Navalny yatanze ubuzima bwe ho ikiguzi ku kuba yarahanganye n’”ikandamiza”, mu gihe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Norvège yavuze ko abategetsi b’u Burusiya bafite uruhare runini mu rupfu rwe.

Muri Kanama 2023, Navalny yahamwe no gushinga no gutera inkunga umuryango w’ubuhezanguni, akatirwa igifungo cy’inyongera cy’imyaka 19.

Yari yaramaze gukatirwa imyaka icyenda ku kurenga ku byari bikubiye mu irekurwa rye ngo arangize igifungo gisigaye ari hanze ya gereza, gukora uburiganya no gusuzugura urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *