POLITIKE

Tshisekedi yongeye gutsemba ku cyemezo cyo kuganira M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwinangira, avuga ko nta biganiro azigera agirana n’umutwe wa M23.

Advertisements

Yabitangarije i Addis-Abeba aho we n’abakuru b’ibihugu bagenzi be bahuriye mu nama yigaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Tshisekedi yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu muri Ethiopia

Ni inama yari yatumijweho na Perezida João Lourenço wa Angola, yitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Kureba uko RDC na M23 yahagarika imirwano hanyuma impande zombi zigakemura amakimbirane zifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro, bir mu byo iriya nama yabereye mu muhezo yibanzeho.

Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yongeye gushimangira ko atazigera na rimwe aganira na M23.

Yavuze ko intambara igihugu cye kirimo atari cyo cyayitangije, ko ahubwo ngo yatangijwe n’u Rwanda mu rwego rwo “gukomeza gusahura igihugu cyanjye no gukiza u Rwanda n’abo bafatanya”.

Yunzemo ati: “Ntabwo tuzigera tuganira na M23. Ndashaka amahoro, ariko bitari ku kiguzi icyo ari cyo cyose”.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago