Tshisekedi yongeye gutsemba ku cyemezo cyo kuganira M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwinangira, avuga ko nta biganiro azigera agirana n’umutwe wa M23.

Yabitangarije i Addis-Abeba aho we n’abakuru b’ibihugu bagenzi be bahuriye mu nama yigaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Tshisekedi yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu muri Ethiopia

Ni inama yari yatumijweho na Perezida João Lourenço wa Angola, yitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Kureba uko RDC na M23 yahagarika imirwano hanyuma impande zombi zigakemura amakimbirane zifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro, bir mu byo iriya nama yabereye mu muhezo yibanzeho.

Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yongeye gushimangira ko atazigera na rimwe aganira na M23.

Yavuze ko intambara igihugu cye kirimo atari cyo cyayitangije, ko ahubwo ngo yatangijwe n’u Rwanda mu rwego rwo “gukomeza gusahura igihugu cyanjye no gukiza u Rwanda n’abo bafatanya”.

Yunzemo ati: “Ntabwo tuzigera tuganira na M23. Ndashaka amahoro, ariko bitari ku kiguzi icyo ari cyo cyose”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *