POLITIKE

Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kongera guhurira mu biganiro

Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta gihindutse vuba aha bazahurira mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bayoboye.

Byatangajwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, ubwo ku Cyumweru yaganiraga n’umunyamakuru Blaise Makasi wa Radio Okapi.

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare ba Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama nto yigaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopia.

Ni inama yari yatumijweho na Perezida João Lourenço wa Angola, initabirwa n’abarimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na William Ruto wa Kenya.

Kurebera hamwe uko haboneka agahenge hagati y’Ingabo za RDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 impande zombi zigakemura amakimbirane zifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro, biri mu byo iriya nama yari igamije.

Salama yavuze ko Tshisekedi ubwo yari muri iriya nama yagaragaje ko atazigera aganira na M23, gusa avuga ko yiteguye kujya mu biganiro n’u Rwanda.

Ati: “Perezida Tshisekedi yashimangiye ko atazaganira na M23 ko ahubwo yiteguye kuganira n’u Rwanda, ariko bitari ku kiguzi icyo ari cyo cyose”.

Perezida Kagame nk’uko byatangajwe na Stéphanie Nyombayire ushinzwe itangazamakuru mu biro bye, we yagaragaje ko “ntawe u Rwanda ruzigera rwiseguraho cyangwa rumwake uruhushya rwo kurinda umutekano w’abaturage barwo”.

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR winjijwe mu ngabo za RDC kigomba gushakirwa umuti, gusa agaragaza ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushaka amahoro, biciye muri gahunda [y’ibiganiro] n’inzego zashyizweho mu karere.

Nyuma y’inama y’i Addis-Abeba Perezida Lourenço yongeye guhura na ba Perezida Kagame na Tshisekedi ariko buri wese ukwe; mu rwego rwo gushaka uko umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa.

Umuvugizi wa Tshisekedi yavuze ko abakuru b’ibihugu uko ari batatu bemeranyije guhurira mu biganiro, ndetse ko nta gihindutse “bazahurira i Luanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare”.

Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kongera guhurira mu biganiro

Emmy

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

11 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

11 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago