Beatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabiwe gufungwa ubuzima bwe bwose, ahita asaba urukiko kutazira umuryango yashatsemo.
Yabivuze ubwo yasabwaga n’urukiko kugira icyo avuga kuri icyo gihano Ubushinjacyaha bwari bumaze kumusabira.Yavuze ko abamushinja Jenoside ari ugushaka kumuharabika.
Imbere y’urukiko kuri uyu wa gatatu, taliki 28 Gashyantare 2028 , Munyenyezi n’abamwunganira babwiye urukiko ko ubuhamya bw’abamushinja butagaragaza uruhare rwe muri jenoside.
Urugero rwatanzwe ni nk’uwavuze ko Munyenyezi muri jenoside atari atwite mu gihe uruhande rwe ngo rwerekanye inyandiko igaragaza igihe yabyariye, ihamya ko muri jenoside yari atwite impanga.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ubuhamya bushinja Munyenyezi bufite ishingiro kandi bwerekana uruhare yagize mu kwica Abatutsi mu mujyi wa Butare. Harimo n’abari abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda yari aturanye nayo.
Uretse gushinjwa ubwicanyi, Munyenyezi ashinjwa no gushishikariza abakoraga Jenoside gufata abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi ku ngufu.
Gusa ku ruhande rwe Ibi byaha arabihakana agashimangira ko byose ahanini biva ku muryango yashatsemo.
Ati” Icyaha ni gatozi, niba nzira umuryango nashatsemo ntabwo nagombye guhanwa kubera ibyaha byabo. Nizeye ubutabera.”
Umucamanza yatangaje ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa tariki 27 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.
Munyenyezi yoherejwe na Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda mu 2021 nyuma yo guhamwa no kurangiza igihano ku cyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka zaho.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…