Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi yagiriye mu gihugu cy’Ububiligi, byamwanze munda mu ijambo rye yongera kuvuga u Rwanda arusabira ibihano.
Nyuma yo kuva i Luanda, kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Perezida Tshisekedi yageze i Buruseli, umurwa mukuru w’Ububiligi, mu rugendo rw’akazi. Akimara kuhagera, yabanje kwakirwa na Minisitiri w’intebe Alexander De Croo.
Nyuma yaho mu butumwa batanza kuri X batangaje Umukuru w’igihugu cya Congo yaje guhura na Nyiricyubahiro Philippe, Umwami w’Ububiligi bagirana ibiganiro nabyo byagarutse ku bibazo byugarije U Burasirazuba bwa DR Congo.
Perezida Tshisekedi yatangaje ko ibiganiro hagati y’abo bombi, byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi, inyungu rusange n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Nyuma yaje kugirana ikiganiro n’Itangazamakuru, Perezida Tshisekedi yongera kumvikana avuga u Rwanda
Yagize ati “Icyo navuga ku Rwanda… ndarusabira ibihano.”
Félix-Antoine Tshisekedi yaganiriye n’abanyamakuru nyuma yo kuganira na Minisitiri w’intebe w’Ububiligi, Alexander De Croo, igihugu kiyoboye akanama k’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.
Perezida wa DR Congo yongeye kwamagana amasezerano y’ubwumvikane aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ku bijyanye n’amabuye y’agaciro:
Ati: “Nishimiye uruhande rw’Ububiligi, na bwo bwibaza ibibazo bijyanye n’aya masezerano. Twibwira ko uyu mwanya ari mwiza cyane; kubera ko niba hari amasezerano, hagomba kumenyekana neza inkomoko y’ayo mabuye y’agaciro.
Twizera tudashidikanya ko aya ari amabuye y’agaciro yibwe muri DRC. Nta kibazo kuri twe ko aya masezerano ashobora kubahirizwa. Buri gihe haba hariho uburyo bwo gukora byinshi. Ububiligi hari icyo bukora.”
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…