IMYIDAGADURO

Nel Ngabo yahishuye uko yisanze mu maboko ya Kina Music nyuma y’imyaka myinshi yifuza kuyijyamo

Umuhanzi Nel Ngabo umaze gutanga icyizere mu muziki w’u Rwanda yahishuye uko yisanze mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music yashinzwe na Ishimwe Clement, nyuma y’imyaka irenga itandatu amusaba kumufasha.

Advertisements

Rwangabo Byusa Nelson wamamaye nka Nel Ngabo mu muziki ibi yabigarutseho mu kiganiro cyitwa Versus gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, aho avuga ko kudacika intege aribyo bimugejeje aho amaze kugera.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro bari batumiwemo cyo kumurika indirimbo ya Da Rest yakoranye na Nel Ngabo bise ‘Zana’.

Da Rest na Nel Ngabo bakoranye indirimbo bise ‘Zana’

Uku kudacika intege yabigarutseho no kuri mugenzi we Da Rest wabarizwaga mu itsinda rya Juda Muzik watangiye urugendo rwo kwikorana nyuma yaho itsinda ryabo risenyutse.

Nel Ngabo avuga ko benshi bakwiriye kumwigiraho ku gucika intege ntaho byageza umuntu.

Yagize ati “Inama nagira abahanzi ni ugukunda akazi. Da Rest arakora cyane kandi iyo ukora kuri urwo rwego ntabwo ibyawe byabura gukunda.”

Uku kudacika intege uyu muhanzi yabihuje n’urugendo rwe muri Kina Music, aho yagaragaje ko na we yandikiye Ishimwe Clement uyobora Kina Music kuva mu 2013 amusaba ko bakorana, ariko ubu butumwa bwe bugasomwa mu 2020 nyuma y’imyaka ibiri uyu muhanzi akorana n’iyi nzu.

Yagize ati “Nakoranye na Clement maze imyaka itandatu mwandikiye kuri Facebook. Rero, inzozi zose waba ufite, jya ukomeza uzikurikirane. Ubwo butumwa [message] mvuga, Clement yabusomye turi kumwe, nari naramwandikiye nk’igitabo buri munsi musaba ko yamfata… icyo gihe n’igaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Yewe nta n’indirimbo nari nakabaye nasohora ariko mubwira ko ndi umuhanzi ukomeye.”

Nel Ngabo yagarutse ku rugendo rwe muri Kina Music isanzwe imufasha mu bikorwa bye bya muzika

Nel Ngabo w’imyaka 25 yatangiye umuziki mu 2017, gusa impano ye yatangiye kuboneka nyuma yo kwinjira muri Kina Music, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Nzahinduka’ mu mwaka 2019.

Nel Ngabo yinjiye muri Kina Music yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo ‘Christopher’, Knowless usanzwe ari n’umugore wa Ishimwe Clement, iyahoze ari Dream Boyz, Tom Close, n’abandi benshi.

Nel Ngabo yaje gukundwa mu ndirimbo zirimo nka “Nywe”, “Muzadukumbura” yahuriyemo na Fireman, “Zoli”, “Mbali”, “Want you back”, “Mutuale” yahuriyemo na Bruce Melodie, “Babasore” yakoranye na Pfla n’izindi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago