Aganira na radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, Samuel Eto’o, Perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru muri Cameroon, yahakanye ko adateganya kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika.
Ubwo umunyamakuru yamwibutsaga ko mu mwaka wa 2018, yashyigikiye perezida wa Cameroon, Paul Biya mu buryo bweruye, bikaba ari byo byateye bamwe gutangira gukeka ko nawe ateganya kwiyamamaza, Eto’o yabihakanye yivuye inyuma.
Ati “nanjye birantungura. Numva abantu babivuga ariko njye amateka yanjye ni umupira w’amaguru, nibyo nakoze. Aka kanya ndi mu mupira w’amaguru kandi numva hari ibyo ngifite byo gukora. Ibyo sinigeze mbitekerezaho nubwo hari ababintwerera.”
Ababivuga ariko bakanagendera ku kuba Eto’o uyu yaragiye no mu irahira rya mugenzi we Georges Weah, wabaye ’rurangiranwa’ mu mupira w’amaguru (akaba ari nawe munyafrika wenyine watwaye ballon d’Or), wayoboye igihugu cya Liberia. Eto’o yasubije ko kuba yaragiyeyo ari icyubahiro amugomba nka mukuru we mu mupira w’amaguru ntaho bikuriye no gutangira gushaka ubunararibonye mu byo kuba umuyobozi w’igihugu.
Paul Biya ayobora Cameroun kuva mu mwaka wa 1982. Ubu amaze kubutegetsi imyaka 42. Afite imyaka 44. Ababonye uko Georges Weah yabaye perezida, banavuga ko Eto’o ukunzwe n’abanyakameruni benshi kubera ibigwi bye muri Football, ubu akaba ari perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru banavuga ko byashoboka ko yakwiyamamaza akabishobora nubwo we avuga ko intumbero ye iri mu kugira impinduka azana muri football ya Cameroun.
Eto’o yakiniye amakipe akomeye nka FC barcelone, Inter Milan, Chelsea, Everton, UC Sampdoria, FK Anji Makhatchkala, Antalyaspor…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…