Charles Mukasi wahoze ari umuyobozi w’ishyaka UPRONA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, yagaragaje ko ibirego leta y’iki gihugu imaze iminsi ishyira ku Rwanda nta kindi kibihatse kitari ugukinga abaturage ibikarito mu maso ngo batabona umwanya wo kwinubira ubuzima bubi babayemo.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize u Burundi bwakunze kwikoma u Rwanda, burushinja kuba ari rwo ruha ubufasha umutwe wa RED-Tabara umaze iminsi ugaba ibitero muri icyo gihugu.
Mu busanzwe uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa Perezida Evariste Ndayishimiye yakunze kugaragaza icyicaro cyawo gikuru kiri mu Rwanda, ndetse ko ari na rwo ruha abarwanyi bawo imyitozo ya gisirikare ndetse rukanabagaburira.
Mukasi mu kiganiro aheruka guha Radio Inzamba agateka kawe, yavuze ko buri gihe ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi iyo ibintu bitifashe neza mu gihugu butabura gushaka abo bubyegekaho mu rwego rwo kurangaza abaturage.
Ati: “Iyo ubutegetsi bufite ibibazo, kuyobora igihugu byabunaniye, akenshi bashaka urwitwazo mu rwego rwo kurangaza abenegihugu ngo byitwe ko hari ikintu gikomeye barimo gukora. Bateza imirwano indwano ahandi, bakarema ibintu by’ubushyamirane kugira ngo babone umwanzi. Hashakwa umwanzi hanze kugira ngo abaturage bibwire ko murimo kurwanya umwanzi. Ni yo mpamvu CNDD-FDD irimo kwitwaza u Rwanda”.
Leta y’u Rwanda ihakana ibirego ishinjwa byo guha ubufasha RED-Tabara.
Guverinoma mu itangazo yasohoye mu mpera z’umwaka ushize, yagaragaje ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorana na wo.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…