Yolo The Queen uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye yashyize hanze amafoto amugaragaza ko atwite.
Kirenga Phiona wiyise Yolo The Queen yagaragaje ko yishimiye ko atwite ndetse ko adatewe n’ipfunwe ko uwo mwana yitegura kwibaruka atazaba ari wenyine.
Uyu mukobwa utarangarirwa na benshi kubera imiterere ye ariko ntihabure n’abavuga atabaho kubera ukuntu adakunda kwigaragaza mu ruhame nk’abandi bakobwa basanzwe bazwiho gutigisa imbuga nkoranyambaga yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram akuriwe arenzaho amagambo agira ati “Amaboko yanjye yuzuye imigisha sinshobora kwihanganira inzika”
Uretse ayo magambo yanditseho yagiye no kuri story ya Instagram arenzaho andi magambo ati “Amano maremare y’umukobwa wawe utigeze ubona na rimwe…uyu mwana ntabwo ashobora kuba ari uwanjye njyine.”
Yolo The Queen agaragaje ko agiye kwibaruka nyuma y’uko umwaka ushize mu kwezi kwa Nyakanga yigeze kuvuga ko atwite, icyo gihe yasubizaga uwari umubajije impamvu atagikunda gushyiraho amafoto cyane ku rubuga rwe.
Muri icyo gihe yarashudikanye n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania Harmonize.
N’ubwo avugisha benshi mu byamamare barimo na bakomeye ku Isi, nta muntu uzwi mu byukuri uwaba akundana n’uyu mukobwa cyangwa uwaba waramuteye iyo nda.
Imiterere ye kandi yavugishije abagabo benshi barimo n’umuhanzi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wigeze kugaragaza amaragamutima kuri we, aho byagiye binagaragara ko hari ubutumwa bagiye bandikirana bombi.
Yolo The Queen uretse kuba ari umunyamideli azwiho kuba n’umucuruzi mu bijyanye n’ivunjafaranga rikorerwa murandasi (Forex Trading).
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…