Yolo The Queen yagaragaje ko akuriwe-AMAFOTO

Yolo The Queen uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye yashyize hanze amafoto amugaragaza ko atwite.

Kirenga Phiona wiyise Yolo The Queen yagaragaje ko yishimiye ko atwite ndetse ko adatewe n’ipfunwe ko uwo mwana yitegura kwibaruka atazaba ari wenyine.

Yolo The Queen aritegura kwibaruka

Uyu mukobwa utarangarirwa na benshi kubera imiterere ye ariko ntihabure n’abavuga atabaho kubera ukuntu adakunda kwigaragaza mu ruhame nk’abandi bakobwa basanzwe bazwiho gutigisa imbuga nkoranyambaga yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram akuriwe arenzaho amagambo agira ati “Amaboko yanjye yuzuye imigisha sinshobora kwihanganira inzika”

Uretse ayo magambo yanditseho yagiye no kuri story ya Instagram arenzaho andi magambo ati “Amano maremare y’umukobwa wawe utigeze ubona na rimwe…uyu mwana ntabwo ashobora kuba ari uwanjye njyine.”

Yolo The Queen agaragaje ko agiye kwibaruka nyuma y’uko umwaka ushize mu kwezi kwa Nyakanga yigeze kuvuga ko atwite, icyo gihe yasubizaga uwari umubajije impamvu atagikunda gushyiraho amafoto cyane ku rubuga rwe.

Muri icyo gihe yarashudikanye n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania Harmonize.

N’ubwo avugisha benshi mu byamamare barimo na bakomeye ku Isi, nta muntu uzwi mu byukuri uwaba akundana n’uyu mukobwa cyangwa uwaba waramuteye iyo nda.

Kubera ikimero cye yagiye avugisha abatari bake

Imiterere ye kandi yavugishije abagabo benshi barimo n’umuhanzi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wigeze kugaragaza amaragamutima kuri we, aho byagiye binagaragara ko hari ubutumwa bagiye bandikirana bombi.

Yolo The Queen uretse kuba ari umunyamideli azwiho kuba n’umucuruzi mu bijyanye n’ivunjafaranga rikorerwa murandasi (Forex Trading).

Yolo The Qeen yavugishije n’abarimo umuraperi w’umunyamerika Drake
Yolo The Queen ntakunze kwigaragaza nk’abandi bakobwa bakorera agatubutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *