Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2024, abagize icyiciro gikuru mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza wagereranya na Sena, batoye amavugurura abangamira gahunda ya Guverinoma yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko aya mavugurura yatowe n’abarenga 100 biganjemo abo mu ishyaka ry’Abakozi ritavuga rumwe na Guverinoma.
Mu Ukuboza 2023, guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zashyize umukono kuri iyi gahunda yari yavuguruwe, nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwari rwafashe umwanzuro w’uko kohereza abimukira mu Rwanda bibangamira uburenganzira bwabo, rusobanura ko bashobora kuhagera, bakahava bajyanwa ahandi.
Uyu mushinga uvuguruye wateganyaga ko nta rukiko ruzongera gukumira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ahubwo ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ari bo bazawugiraho ijambo rya nyuma.
Abagize Inteko mu byo bagaragaje, basabye ko iyo gahunda yakubahiriza amategeko, berekana ko Inteko Ishinga Amategeko atari yo ikwiriye kwemeza ko u Rwanda rutekanye ko ahubwo bikwiriye guca mu nkiko aricyo Guverinoma yangaga.
Bavuze ko kandi nubwo mu masezerano avuguruye havuzwemo ingamba zigamije gutuma abimukira uburenganzira bwabo bwubahiriza, ngo ntabwo izo ngamba zuzuye kandi ngo zigomba kubanza gufatwa mbere.
Abagize Inteko bazakomeza kujya impaka kuri iyi gahunda kugeza kuri uyu wa 6 Werurwe 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…