MU MAHANGA

Umuhungu wa Schwarzenegger yahishuye impamvu atigeze afata izina rya Se

Umuhungu w’icyamamare wa filime za Hollywood, Arnold Schwarzenegger, Joseph Baena yahishuye impamvu atakoresheje izina ry’umuryango kandi ubusanzwe yifuza kuyoboka inzira ya Se yo guterura ibyuma no gukina filime.

Joseph Baena ni umuhungu w’umukinnyi wa filime wahindutse Umunyapolitike muri Amerika, Arnold Schwarzenegger n’uwahoze ari umukozi we wo murugo Mildred Baena nyuma yo kugira ibibazo ubwo yashakanaga n’uwahoze ari umugore we Maria Shriver.

Shriver yashakanye na Arnold Schwarzenegger mu mwaka 1986, baza gutandukana mu 2021, gusa bakaba bari barabyaranye abana bane.

Umuhungu wabo muto Christopher ufite imyaka ingana n’iy’umuhungu wa Arnie na Baena bafite imyaka 26, aho Arnold wamamaye muri filime nyinshi zirimo Commando, Terminator yaje kwemera icyo kibazo muri 2011, nyuma yo gutahurwa ko ari abe.

Icyo gihe yagize ati “Ndabyumva kandi nkwiriye kumva uburakari bwo gutenguha zimwe mu nshuti zanjye n’umuryango wanjye. Nta rwitwazo kandi nkwiriye gufata inshingano zuzuye kubw’ububabare nateje. Nasabye imbabazi Maria, abana banjye n’umuryango wanjye muri rusange. Mbasabye imbabazi byuzuye.”

Joseph kuri ubu yagarutse ku mibanire ye na Se, aho yavuze ko ari umuntu ukomeye kandi akaba yaramubereye nk’umuntu w’igitangaza kuriwe kubwo ku mushyigikira kubyo yahisemo gukora.

Yagize ati “Yanshyigikiye ajyana muri Kaminuza ya Pepperdine, nsoza amasomo kandi ku bijyanye n’umwuga wanjye wo gukina filime ndetse no kugira inshingano zimwe zanjye, urugendo rwanjye mu kubaka umubiri, ahora ahari kandi ni inkunga ikomeye yo kugira umubyeyi nk’uyu. Ni umupapa mwiza rwose.”

Ariko n’ubwo Joseph avuga amagambo nkayo kuri Se kandi bakaba bafitanye umubano wihariye ni umwe mu bana be bitandukanyije ku mazina y’umuryango.

Joseph mu magambo ye agira ati “Ntekereza ko icy’ingenzi ari uko ngerageza gukora ibintu ku giti cyanjye kandi nkurikirana umwuga wanjye n’ubushake bwanjye, icyemezo cyanjye ndetse n’imyitwarire yanjye mu kazi. Ni ugukora byose binyuze muri njye.

Umuryango wanjye ni munini cyane mu kushyigikira bamba hafi cyane, Ndabyishimira rwose kandi ndatekereza ko ari ngombwa rwose gukura nk’umugabo, gukora ibintu kugiti cyanjye no kubyimenyera. Ibyo rero nibyo nagiye nkora kandi birakora kugeza ubu. Narakoze cyane.

Arnold Schwarzenegger w’imyaka 76 yagarutse ku kibazo cy’umuhungu we Joseph bwa mbere ubwo cyatangiraga kuvugwa cyane mu muryango we mu 2023.

Yabigarutseho muri documantaire yatambukijwe kuri Netflix, ubwo yabazwaga kubyerekeye umuryango we yabajijwe ati “Ndatekereza ko uyu munsi Maria ashaka gusobanukirwa neza ikintu runaka. Ashaka kumenya niba uri Se wa Joseph?”

‘Numvaga meze ukuntu, natekereje ko umutima wanjye wahagaze, gusa naje kumubwiza ukuri.’

Yakomeje agira ati “Bigaragara ko ibyo bintu byahise bikomeretsa, nahise ngira ibibazo mu ntangiriro z’umwaka wa 1996, mu byukuri sinarinzi ibirimo kuba.”

‘Gusa natangiye kumva ko akuze yarushijeho kugenda ansobanukirwa ndetse ankuraho icyasha ahubwo ikibazo cyari icyo guceceka gusa, ati “Ni gute wabasha kubika ibanga.”

Yongeyeho ko iki kibazo yemera kandi yatsinzwe kuri we, agira ati “Nateje umuryango wanjye ububabare buhagije, kubwo kwijandika mu busambanyi. Ibintu bibabaza umuntu wese. Maria yagombaga kubabara, abana bagombaga kubabara, Joseph na Nyina n’abantu bose. Ku bw’ibyo nkwiriye kubana na byo ubuzima bwanjye bwose.”

Christian

Recent Posts

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

19 minutes ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

3 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

24 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

1 day ago