POLITIKE

Igisubizo cya Perezida Kagame yatanze mugihe atazabakiyoboye u Rwanda cyatunguye benshi

Mu kiganiro Nyakubahwa Paul Kagame yagiranye na Television yitwa NTV Kenya, yongeye gushimangira ko abantu badakwiriye kugira impungenge mugihe atazaba akiyoboye u Rwanda kuko ngo bamaze igihe bubaka inzego zitandukanye zirimo n’abantu ku buryo na nyuma ye hashobora no kuzaza umurusha.

Ibi umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro gitambuka kuri NTV Kenya, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo politike y’u Rwanda ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Kagame yatanze igisubizo kuhazaza mugihe atazaba akiyoboye u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe u Rwanda rwubaka abantu bityo nyuma ye hashobora kuzaboneka umurusha.

Ati “Icyerekezo kirahari, twashyize imbaraga mu kubaka abantu, kubaka inzego dukomeza no kugenda twongerera imbaraga, kugeza aho icyo gisubiza ikibazo cya nyuma ya Kagame.

Nyuma ya Kagame, twashyize imbaraga mu kubaka inzego, kubaka abantu[…] nimbivuga (ko ntazongera kwiyamamaza) ndabizi mu buryo bwihuse abantu bazajya hamwe babone umuntu, umuntu uzaba utandukanye nanjye, ariko bishoboka ko azaba anashoboye kundusha, ibyo birashoboka.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko atigeze na rimwe agira inyota y’ubutegetsi ndetse ko abo mu ishyaka rye bamwinginze arabyanga kuko yumvaga atiteguye.

Ati “Numvaga ntarabyiteguriye, naravugaga nti niba bizaba bizabe nyuma ariko atari aka kanya. Narababwiye nti ntabwo nshaka ko hazagira utekereza ko narwanaga kugira ngo mbe Perezida kubera ko nta nubwo nari nzi ko uyu munsi nzaba ndi muzima.”

Yakomeje avuga ko “naravuze nti mureke turebe undi muntu, nzaba ndi mu itsinda ry’abayobozi kandi tuzafasha uzaboneka wese. Ibyo nibyo byabaye, hari abakandida, bambaza icyo ntekereza, ndababwira nti wenda uyu niwe ukwiriye.”

Perezida Kagame yaragaje ko kimwe mu byagendeweho hatoranywa ugomba kuba Perezida, ari umuntu wagomba kuba amenyereye igihugu ndetse abaturage bazi, kuruta gufata umwe mu bahungutse.

Uku niko Pasteur Bizimungu yaje kuba Perezida ariko nyuma y’igihe gito aregura.Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kwegura kwa Perezida Bizimungu kubera amakosa, hari abamwegereye bamubwira ko ibiri kuba byose bari barabimubwiye.

Ati “Nyuma uyu mugabo (Bizimungu) yaje kujya mu bibazo, bamwe mu bantu baraza barambwira bati twarakubwiye, twaraje ubushize uratwangira none ubu ni gute uzabyanga. Uko niko nabaye Perezida.”

Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w’Inzibacyuho.

Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufite inshingano zo gushaka Perezida usimbura uwari umaze kwegura, ryitoyemo abakandida babiri bagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho kugira ngo itoremo uba Perezida.

Manda ye ya mbere yayitorewe mu 2003 n’amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago