RWANDA

Perezida Kagame yahaye impano ya mudasobwa abanyeshuri bitabiriye amarushanwa yo guhanga robots

Perezida Kagame yahaye impano ya mudasobwa abanyeshuri bose bageze ku cyiciro cya nyuma  cy’amarushanwa mu guhanga udushya (robots) no gukoresha ubwenge buremano, (Artificial Intelligence).

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo guhemba ibigo by’amashuri byahize ibindi mu marushanwa yo guhanga udushya robots no gukoresha ubwenge buremano cyabereye muri Intare Arena.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isozwa ry’amarushanwa yo guhemba ibigo byitwaye neza mu gukora robotos no kwifashisha ubwenge buremano ‘Artificial Intelligence’ azwi nka ‘First Lego League & AI Hackathon’.

Perezida Kagame yashimishijwe no kubona ibyo abanyeshuri bakoze, avuga ko ari iby’agaciro ku gihugu n’Isi yose.

Ati “Robots na AI [ubwenge buremano] ni uburyo bwiza bwo kwiga ibirimo siyansi, ikoranabuhanga no gukorera hamwe.’’

Perezida Kagame yahise atanga impano ya mudasobwa ku banyeshuri bose bageze ku cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mu guhanga robots no gukoresha ubwenge buremano

Ati “Ndashaka guha mudasobwa kuri buri wese mu bitabiriye aya marushanwa. Mfite amafaranga mu mufuka wanjye aka kanya.”

Aha yahise asaba Minisitiri w’Uburezi Gatete na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na innovation Ingabire Paula gukurikirana itangwa ry’impano za mudasobwa yemereye aba banyeshuri baje baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane no mu Rwanda.

Mu ijambo rya Minisitiri w’Uburezi Gatete Twagirayezu, yavuze ko aya marushanwa yateguwe mu gufasha abanyeshuri guhanga udushya.

Ati “Robots na AI ni ikoranabuhanga rishya. Turashaka ko abanyeshuri bacu biyumvamo icyizere ku buryo byaryifashisha mu gukemura ibibazo bihari.’’

Ni ibihembo by’itabiriwe n’ibihugu bigo bigera ku 100 birimo ibyo mu Rwanda, Botswana na Uganda.

Aho Christ Roi ariyo yegukanye Irushanwa ryo ku rwego rw’Igihugu mu bigo bihiga ibindi mu gukora robots.

Federal Government College of Nigeria yegukanye irushanwa ry’ibigo bihiga ibindi mu gukora robots ku rwego mpuzamahanga.

Ecole Secondaire de Kayonza ni yo yegukanye igihembo cy’ikigo cyagaragaje umwihariko mu gukoresha ubwenge buremano, Artificial Intelligence.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

4 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

5 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

5 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

5 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

6 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

6 days ago