Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 yongeye kubura mu mujyi wa Sake, nyuma y’iminsi mike hari agahenge.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imirwano muri uyu mujyi uherereye muri Teritwari ya Masisi yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
Ati: “Ingabbo z’ihuriro ry’ubutgetsi bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe y’inyeshyamba, ingabo z’u Buurundi ndetse n’iza SADC kuva mu gitondo zateye abaturage b’i Sake no mu duce tuhakikije, zirimo zica ndetse zikanavana abasivile b’inzirakarengane mu byabo”.
Kanyuka yunzemo ko M23 kuri ubu irajwe ishinga no kuvana mu nzira ziriya ngabo.
Sake yari imaze iminsi ifite agahenge nyuma y’uko mu minsi mike ishize imirwano yasaga n’iyimukiye mu bice bya Teritwari ya Rutshuru.
Mu minsi yashize ibice bikikije uriya mujyi byabereyemo imirwano ikomeye yanamaze igihe kirekire. FARDC n’abo bafatanya ku rugamba bashakaga kwirukana M23 mu misozi ikikije uriya mujyi, gusa ibitero byabo byose byagiye bisubizwa inyuma n’inyeshyamba.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…