Sake: Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC

Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 yongeye kubura mu mujyi wa Sake, nyuma y’iminsi mike hari agahenge.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imirwano muri uyu mujyi uherereye muri Teritwari ya Masisi yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Ati: “Ingabbo z’ihuriro ry’ubutgetsi bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe y’inyeshyamba, ingabo z’u Buurundi ndetse n’iza SADC kuva mu gitondo zateye abaturage b’i Sake no mu duce tuhakikije, zirimo zica ndetse zikanavana abasivile b’inzirakarengane mu byabo”.

Kanyuka yunzemo ko M23 kuri ubu irajwe ishinga no kuvana mu nzira ziriya ngabo.

Sake yari imaze iminsi ifite agahenge nyuma y’uko mu minsi mike ishize imirwano yasaga n’iyimukiye mu bice bya Teritwari ya Rutshuru.

Mu minsi yashize ibice bikikije uriya mujyi byabereyemo imirwano ikomeye yanamaze igihe kirekire. FARDC n’abo bafatanya ku rugamba bashakaga kwirukana M23 mu misozi ikikije uriya mujyi, gusa ibitero byabo byose byagiye bisubizwa inyuma n’inyeshyamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *