Umukinnyi wo hagati mu kibuga Nizeyimana Mirafa wanyuze mu makipe menshi yo mu Rwanda no hanze yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 28 kubera gutenguhwa n’abantu yasabaga ubufasha mu mupira w’amaguru bakamusaba ruswa.
Mirafa wavukiye i Rubavu akanahakinira mu ntangiriro ze nk’umukinnyi, yabwiye B&B FM UMWEZI dukesha iyi nkuru ko igitumye asezera ari uko hari abo asaba ubufasha bakagira ibyo bamusaba birimo no gusangira ku mafaranga make yinjiza mu mupira.
Ati “Nibyo koko [nasezeye]. Ni ibijyanye na support [ubufasha. Hamwe ukenera ko umuntu agufasha aho kugira ngo agufashe akakwereka ko hari ibyo umugomba ngo agufashe. Ngo umuhe icyo gito ubona mu mupira mukigabane, ni ibintu byambabaje.
Nkareba ibijyanye n’amarozi biba mu mupira bigatuma mfata umwanzuro nti reka mbihagarike kuko kubaho neza ntabwo ari ugukina umupira gusa. Ndi umunyeshuri ndacyiga amashanyarazi kandi ndabizi ko hari icyo bizamfasha.
Sinifuzaga kubihagarika ariko ku rwego nari ngezeho nari nkeneye ubufasha,nari nkeneye abantu batari indyarya,ukeneye abantu badakeneye kurya kuri duke uri kubona…”
Mirafa aheruka gushyingiranwa n’umukobwa ukomoka muri Portugal w’umuganga bahuriye muri Zambia aho yari yaragiye gukina.
Mirafa NIZEYIMANA yakiniye amakipe atandukanye nka Marines FC, Etincelles FC, Police FC, APR FC, Rayon Sports na Zanaco yo muri Zambia.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…