Imirwano hagati ya M23 na FARDC n’indi mitwe irimo Wazalendo, yongeye kubura mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere, aho amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko irimo kubera ku gasozi ka Ndumba ndetse no ku tundi dukikije Umujyi wa Sake.
Amakuru atangazwa n’umunyamakuru Justin Kabumba, aravuga ko M23 ari yo yagabye ibitero mu gicuku igamije kwirukana Wazalendo ariko ababo bagumye mu birindiro byabo.
Ni mu gihe abegereye M23 bo bavuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa barimo SADC ari bo bagabye igitero ku muhanda Sake-Goma no ku muhanda Minova-Shasha.
Uyu avuga ko ubu hagiye gushira amezi abiri M23 igerageza kwigarurira Umujyi wa Sake ariko yabinaniwe, mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko M23 ari yo yanze kuwufata kubera imiterere yawo ahubwo ikawugota.
Hagiye hagwa bombe, inkambi za Monusco n’ibirindiro bya FARDC biraterwa ariko umujyi kugeza ubu biragoye kwemeza uruhande ruwugenzura.
Aka gasozi ka Ndumba gakomeje kurwanirwa, biravugwa ko ari ingenzi cyane ku muntu waba ushaka kugenzura igiturage cya Shasha, ku muhanda wa Goma-Minova.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…