INKURU ZIDASANZWE

Igikomangomakazi Catherine yasanzwemo Kanseri ku myaka 42

Igikomangomakazi Catherine cyangwa Kate Middleton, umugore w’Igikomangoma William cy’u Bwongereza, kuri uyu wa 22 Werurwe 2024, yatunguranye ubwo yahishuraga ko afite uburwayi bwa kanseri.

Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko ubu ari guterwa imiti izwi nka Chemotherapy imufasha guhangana na Kanseri yagize nyuma y’uko abazwe.

Yagize ati “Turizera ko muri bubyumve ko twe nk’umuryango dukeneye igihe, umwanya n’ibanga mu gihe nkomeje kwitabwaho. Akazi kanjye buri gihe kanzanira ibyishimo ndetse sinjye uzarota nongeye kugaruka mu gihe nzaba mbashije ariko ubu ngomba kwita ku kubanza gukira neza,”

Kate Middleton, n’umugore w’Igikomangoma William cy’u Bwongereza

Catherine yari amaze igihe atagaragara mu ruhame kuva muri Mutarama ubwo yabagwaga mu nda, abantu bakomeje kwibaza aho aherereye ariko ibwami bagatangaza ko akiri kwitabwaho atazagaragara mu ruhame mbere ya pasika.

Yavuze ko ari ibintu babanje gushaka gukemura bucece nk’umuryango, mu kurinda abana babo, ndetse ko byasabaga ko agomba kubanza gukira neza aho yabazwe kugira ngo atangire “Chemotherapy”, ariko babonye ko igihe cyari kigeze kugira ngo batangaze ukuri.

Ati “Nk’uko nababwiye, meze neza kandi ngenda nkomera uko bwije n’uko bukeye kuko ndikwita ku bintu byinshi bizamfasha gukira vuba mu mutwe, mu mubiri na roho. Kugira William iruhande rwanjye ni isoko yo kugubwa neza kwanjye.” Kate w’imyaka 42, yashyingiranwe n’igikomangoma William cya Wales muri 2011 nyuma yo guhamya umubano wabo ubwo bari basuye Kenya muri 2010.Bombi bafitanye abana batatu.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

14 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago