Igikomangomakazi Catherine cyangwa Kate Middleton, umugore w’Igikomangoma William cy’u Bwongereza, kuri uyu wa 22 Werurwe 2024, yatunguranye ubwo yahishuraga ko afite uburwayi bwa kanseri.
Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko ubu ari guterwa imiti izwi nka Chemotherapy imufasha guhangana na Kanseri yagize nyuma y’uko abazwe.
Yagize ati “Turizera ko muri bubyumve ko twe nk’umuryango dukeneye igihe, umwanya n’ibanga mu gihe nkomeje kwitabwaho. Akazi kanjye buri gihe kanzanira ibyishimo ndetse sinjye uzarota nongeye kugaruka mu gihe nzaba mbashije ariko ubu ngomba kwita ku kubanza gukira neza,”
Catherine yari amaze igihe atagaragara mu ruhame kuva muri Mutarama ubwo yabagwaga mu nda, abantu bakomeje kwibaza aho aherereye ariko ibwami bagatangaza ko akiri kwitabwaho atazagaragara mu ruhame mbere ya pasika.
Yavuze ko ari ibintu babanje gushaka gukemura bucece nk’umuryango, mu kurinda abana babo, ndetse ko byasabaga ko agomba kubanza gukira neza aho yabazwe kugira ngo atangire “Chemotherapy”, ariko babonye ko igihe cyari kigeze kugira ngo batangaze ukuri.
Ati “Nk’uko nababwiye, meze neza kandi ngenda nkomera uko bwije n’uko bukeye kuko ndikwita ku bintu byinshi bizamfasha gukira vuba mu mutwe, mu mubiri na roho. Kugira William iruhande rwanjye ni isoko yo kugubwa neza kwanjye.” Kate w’imyaka 42, yashyingiranwe n’igikomangoma William cya Wales muri 2011 nyuma yo guhamya umubano wabo ubwo bari basuye Kenya muri 2010.Bombi bafitanye abana batatu.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…