Umukinnyi w’umupira w’amaguru Twagizimana Fabrice wamenyekanye ku izina rya ‘Ndikukazi’ aravuga ko umugore bashakanye yamubaniye nabi kugeza ubwo akennye.
Ibi nibyo yagarutseho mu kiganiro yahaye ISIMBI Tv, aho yavuze ko kuri ubu yananiwe kuba n’umugore we bashakanye mu mwaka 2012 bitewe n’imyitwarire ye.
Ndikukazi wakiniye amakipe arimo Police FC na Etoile de l’Est avuga ko ubundi uwo mugore we ariwe waje no kwitambika mu buzima bwe kugeza aho atangiye kugira ibibazo byose, kuko yaje no kumubaza gukina ndetse anivanga mu buzima bw’amakipe yakiniraga icyo gihe.
Ati “Yatangiye kujya ahamagara abatoza abatuka, ababaza impamvu ntakina. Yatutse Cassa Mbungo na Seninga Innocent, dutangira kugenda dushwana bahita banshyira hasi kubera umugore. Nabasabye imbabazi n’ubu ndacyazibasaba.”
Ndikukazi avuga ibyo byose byaterwaga no kuba umugore yarashakaga kugera ku ntego ze kumukura mu mupira w’amaguru cyane ko akenshi yamuhozaga ku nkeke anamubwira ko nta kindi cyamutunga adakinnye kuko nta n’amashuri ahagije yari afite.
Umugore we ngo yatangiye kurengera ubwo ubuzima bwari bumugoye mu makipe yarimo.
Ati “Yabonye ubushobozi bugabanutse wa mushahara w’ibihumbi 500 Frw utakiza, agahimbazamusyi nabonaga karahagaze atangira kuzamuka. Yazanaga abasore mu nzu, bagasomana nicaye aho imbere y’abana. Nahamagaraga nyina ariko ntabyiteho cyane ko namushatse batanshaka.”
Ibyo byose byabaga ariko afite inzu zikodeshwa n’abahinde ndetse akemera gusinya ko umugore ajya gufata amafaranga ngo atunge abana nubwo byose byasaga no gukora ubusa.
Kwirinda ko yazagirana amakimbirane akomeye n’umugabo byatumye Ndikukazi ava mu rugo rwe ajya kurara mu nzu zo hanze. Ati “Namaze ibyumweru bitatu ndara ku ikarito kugeza aho na mabukwe yampamagaye ambwira ngo waza hano ugafata matola ariko ndanga.”
Nyuma y’ibyo bibazo byose impande zombi zaratandukanye mu buryo bw’amategeko ariko uyu mugabo ntiyanyurwa n’ubutabera yahawe kuko imitungo ye yahawe agaciro gaciriritse.
Ati “Reba iyi nzu ifite igikoni n’ubwiherero mu nzu, imyaka yose nakinnye ari yo mvunikira none umugenagaciro yayihaye agaciro ka miliyoni 16 Frw. Ikindi mu mitungo tuzagabana hari iyahishwe.”
“Hari inzu nto bahishe bavuze ko atari iyanjye. Urumva umutungo wanjye wose ibibanza, imirima n’inzu babihaye agaciro na miliyoni 29 n’ibihumbi 100 Frw, abantu bose nabyeretse barumiwe.”
Ikindi kibazo asigaranye gikomeye ni uguhura n’abana be kuko akenshi atabyemerewe mu buryo busesuye kuko babonana rwihishwa.
Twagizimana Fabrice uzwi nka Ndikukazi yamaze imyaka 11 muri Police FC imuhemba neza ndetse hari ubwo yanahamagawe mu Amavubi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…