Amakuru aravuga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, imirwano ikomeye yakomereje mu bice bya Kibumba hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Abari ku rugamba baravuga ko iyi mirwano yabereye muri Teritwari ya Nyiragongo, mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Iyi mirwano kandi yanemejwe na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi mu bya politiki umutwe wa M23, aho yanemeje ko iyo mirwano yagaragayemo ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO).
M23 kandi yamaganye ibikorwa by’ingabo za leta zahisemo kugaba ibitero mu duce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi, gusa ivuga ko abarwanyi bayo bari gukora uko bashoboye mu rwego rwo kurinda abasivile muri rusange.
Imirwano y’i Kibumba yiyongereye ku yaramukiye mu duce twinshi duherereye muri Teritwari ya Masisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…