IMIKINO

Myugariro Irambona Eric wamenyekanye muri Rayon Sports yemeje ko yasezeye gukina ruhago

Myugariro Irambona Eric ukina aca ku ruhande rw’ibumoso akaba yaramenyekanye mu makipe nka Rayon Sports yasezeye ku mugaragaro gukina umupira w’amaguru.

Aya ni amakuru aherutse gutangariza ISIMBI kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho uyu mukinnyi yamaze kwemeza ko yamanitse inkweto ku buryo atazongera kugaragara mu bikorwa bya ruhago.

Yabitangarije icyo kinyamakuru ubwo ubwo yizihizaga imyaka 5 we n’umugore we Olivia bamaze barushinze.

Icyakora cyo ntiyatangaje intandaro yo kureka gukina umupira nk’ababigize umwuga dore ko uyu mukinnyi ataranakuze.

Irambona Eric w’imyaka 32 y’amavuko umaze hafi imyaka ibiri nta kipe agaragaramo, kuri iyi nshuro nibwo yeruye ko yasezeye ruhago nk’uwabigize umwuga atazongera gukina.

Irambona aheruka mu kibuga mu mwaka w’imikino wa 2021-22 ubwo yakiniraga Kiyovu Sports. Nyuma y’uyu mwaka akaba yarahise amera nkuretse umupira nubwo atahise abitangaza aho yagiye gukora muri Banki.

Uyu myugariro akaba yarakiniye amakipe nka Rayon Sports yagezemo muri 2012 ayivamo nyuma y’imyaka 8, hari muri 2020 ubwo yerekezaga muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka 2.

Muri Rayon Sports yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye birimo Super Cup, ibikombe bya shampiyona 3 (2012-13, 2016-17 na 2018-19) ndetse n’igikombe kimwe cy’Amahoro.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

5 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

7 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

24 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago