Myugariro Irambona Eric wamenyekanye muri Rayon Sports yemeje ko yasezeye gukina ruhago

Myugariro Irambona Eric ukina aca ku ruhande rw’ibumoso akaba yaramenyekanye mu makipe nka Rayon Sports yasezeye ku mugaragaro gukina umupira w’amaguru.

Aya ni amakuru aherutse gutangariza ISIMBI kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho uyu mukinnyi yamaze kwemeza ko yamanitse inkweto ku buryo atazongera kugaragara mu bikorwa bya ruhago.

Yabitangarije icyo kinyamakuru ubwo ubwo yizihizaga imyaka 5 we n’umugore we Olivia bamaze barushinze.

Icyakora cyo ntiyatangaje intandaro yo kureka gukina umupira nk’ababigize umwuga dore ko uyu mukinnyi ataranakuze.

Irambona Eric w’imyaka 32 y’amavuko umaze hafi imyaka ibiri nta kipe agaragaramo, kuri iyi nshuro nibwo yeruye ko yasezeye ruhago nk’uwabigize umwuga atazongera gukina.

Irambona aheruka mu kibuga mu mwaka w’imikino wa 2021-22 ubwo yakiniraga Kiyovu Sports. Nyuma y’uyu mwaka akaba yarahise amera nkuretse umupira nubwo atahise abitangaza aho yagiye gukora muri Banki.

Uyu myugariro akaba yarakiniye amakipe nka Rayon Sports yagezemo muri 2012 ayivamo nyuma y’imyaka 8, hari muri 2020 ubwo yerekezaga muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka 2.

Muri Rayon Sports yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye birimo Super Cup, ibikombe bya shampiyona 3 (2012-13, 2016-17 na 2018-19) ndetse n’igikombe kimwe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *