INKURU ZIDASANZWE

Kamonyi: Yagiye kwivuriza ku mupfumu birangira ahaguye

Umugabo witwa Singirankabo Xavier w’Imyaka 56 y’amavuko wo mu Karere ka Kamonyi biravugwa ko yapfiriye ku muvuzi Gakondo (umupfumu) aho yari yagiye kwivuza.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira ho mu Karere Aka Kamonyi bavuga ko uyu mugabo yavuye iwe aje kwivuza ku mukecuru w’Umupfumu ahageze ahita yitabimana.

Abo baturage bavuga ko mbere yuko uyu Nyakwigendera yitaba Imana yabanje kujya mu kabari afata Fanta nyuma nibwo yagarutse babahamagara ko arangije gupfa.

Umwe mu baduhaye amakuru utashatse ko Ibigwi dutangaza amazina ye, yagize ati “Yapfuye ataramara isaha ageze kuri uwo mukecuru, abo mu muryango we bahise batabara baza kureba uko bimeze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, Mukantaganda Rachel yabwiye IBigwi ko Singirankabo Xavier yaje kuri uyu mukecuru ahetswe n’umumotari ageze kuri urwo rugo araharembera ahita ahapfira.

Ati “Ibyo kuba yari agiye kwivuza ku mupfumu ntabyo nzi gusa ikigaragaza ko abo mu muryango bari bazi aho yaguye nuko bahise baza kuri uyu mukecuru bivuze ko bari bazi ko ariho ari.”

Gitifu Mukantaganda avuga ko abo iwabo batwaye umurambo kujya kuwushyingura.

Nubwo Gitifu atemeje ko Singirankabo Xavier yapfiriye ku mupfumu, bamwe muri abo baturage bahamya ko uwo mukecuru asanzwe avura abaturage mu buryo bwa gakondo, bakavuga ko ariwo umurimo umutunze, cyakora bakavuga ko batazi icyamwishe.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

6 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

6 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

7 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

7 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

7 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

1 week ago