Abayobozi batandukanye barimo n’abakinnyi b’ikipe ya APR Fc basezeyeho bwa nyuma Dr Adel Zrane warusanzwe ari umutoza wongera imbaraga abakinnyi uherutse kwitaba Imana mu rugo iwe mu buryo butunguranye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024, witabiriwe n’umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere y’uko umurambo we ujyanwa aho nyakwigendera akomoka muri Tunisie akaba ariho azashyingurirwa.
Dr Adel Zrane yitabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata, azize urupfu rutunguranye.
Mu magambo yavuzwe n’umugore we Maha Baer bari basanzwe babana yatunguye benshi aho yavuze ko umugabo we yari umwe mu bari barakunze u Rwanda kuko yari yaratangiye gutegura kuhatura.
Ati “Adel yakundaga u Rwanda. Yarufataga nk’iwabo ha kabiri ndetse twateganyaga kurerera umuhungu wacu w’imyaka ibiri n’undi ugiye kuvuka mu Rwanda.”
Umugore wa Nyakwigendera yashimiye umugabo we, avuga ko azita ku muhungu wabo w’imyaka ibiri ndetse n’undi uri mu nzira (atwite).
Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard, yavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa APR FC n’ubw’Ingabo z’Igihugu.
Ati “[Dr Zrane] yari umutoza utuma ikipe yacu imera neza. Yari inshuti ya bose nk’uko mwabyumvise. Reka tumwifurize kujya aheza.”
“Yitabye Imana ku mpamvu z’uburwayi butunguranye, yari umusore ariko umutima wagize gutya urahagarara. Twari tumaranye na we iminsi, kubyakira byaragoranye.”
“Twari dufitanye imishinga, umugore we ni ’Senior therapist’ naho murumuna we ni muri urwo rwego. Hari ibyo twashakaga kuzakorana kuko ni ibintu ubona bitaba inaha.”
Umuvandimwe wa Nyakwigendera Amine Zrane yavuze ko mu bihugu byose Adel yagiyemo birimo Jordanie, Arabie Saoudite, Mauritanie na Tanzania, yakunze u Rwanda n’ikimenyimenyi ari ho Imana yemeye ko ashiriramo umwuka.
Abafana ba APR FC n’ubuyobozi bw’Ikipe bashyikirije impano umuryango wa Dr Adel Zrane uhagararariwe n’umugore we, Maha Baer na murumuna we, Amin Zrane.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…